Print

Inkende yambitse ubusa mukerarugendo w’umugore induru ayiha umunwa[AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 17 March 2018 Yasuwe: 7596

Mukerarugendo wo muri USA yahuye n’uruva gusenya ubwo yatemberanaga na bagenzi ahitwa Chiang Mai muri Thailand inkende ikamusimbukira igatangira kumwambura imyenda.

Uyu mukerarugendo yabonye iyi nkende imuzaho niko kuyireka itangira kumukuramo imyenda ihereye ku myenda yo hejuru ndetse amabere ye iyashyira hanze byatumye avuza induru asaba ubutabazi birangira bayimukijije.

Uyu mukobwa ukomoka mu mugi wa Los Angeles yagerageje kurwana nayo kugira ngo itamwambika ubusa ariko biranga biba iby’ubusa kuko nyirayo yatangaje ko yashakaga konka ubwo yabonaga uyu mukobwa.

Bagenzi be bari kumwe bamusetse cyane ubwo yarwanaga n’iyi nkende yari yafashe imyenda ye cyane bikarangira imufashe n’amabere.