Print

Abajura bateze umukinnyi w’amagare wari mu myitozo bamuvuna ukuboko

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 19 March 2018 Yasuwe: 1764

Umukinnyi wabigize umwuga mu mukino wo gusiganwa ku magare witwa Oscar Sevilla ukomoka muri Espagne ariko akaba atuye muri Colombia,yatezwe n’abajura ubwo yari mu myitozo bamwambura igare rye ndetse baramukubita avunika ukuboko.

Oscar Sevilla yatezwe n’abagizi ba nabi bamwambura igare rye

Uyu mugabo w’imyaka 41 ukinira ikipe ya Medellin-Inter Team,yahuye n’uruva gusenya ubwo yari mu myitozo yo mu gitondo cyo ku munsi w’ejo ahura n’abajura bahise bamwambura igare rye rifite agaciro k’ibihumbi 10 by’amadolari ya Amerika,ingofero n’amadarubindi yari yambaye,bamutura hasi avunika ukuboko byatumye ahita ajyanwa igitaraganya kwa muganga kugira ngo yitabweho n’abaganga.

Aka gatsiko k’abajura 5 katamenyekanye kibagiwe kumwiba telefoni ye yari afite inyuma mu mupira w’imyitozo yari yambaye,byatumye abona amahirwe yo gutabaza umugore we wamuhamagariye ubutabazi bwibanze bwamugejeje mu bitaro bya Santa Fe aho ari buze kubagwa ukuboko.

Sevilla ari mu bitaro nyuma yo guhohoterwa n’abagizi ba nabi

Ubujura bw’amagare bumaze gufata intera ndende muri Colombia aho amagare arenga 1583yibwe mu mugi wa Bogota mu mezi 8 y’umwaka ushize.