Print

Kigali: Abayobozi batunguranye batega moto bagiye gusinya impano ya miliyari 45 Frw

Yanditwe na: NSHIMIYIMANA Janvier 21 March 2018 Yasuwe: 1278

Kubera umubare w’imodoka ubu ziri mu murwa mukuru w’u Rwanda, bamwe ntibari gutinya kuzita ku kazi bakitegera akamoto bakanyaruka ngo bagere imuhira kare, cyangwa ubishoboye akigendera n’amaguru igihe atuye hafi, yanga kuzenguruka mu mihanda ya kure.

Ni nabyo byabaye kuri uyu wa Kabiri, ubw’Umuyobozi Mukuru wa TradeMark East Africa, Frank Matsaert yanze kujijinganya ubwo yashakaga kujya kuri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, MINECOFIN, gushyira umukono ku masezerano y’impano ya miliyoni 53$, ni ukuvuga agera kuri miliyari 45 Frw, agenewe ibikorwa birimo umushinga wo kubaka ibyambu bitanu mu turere dukikije Ikiyaga cya Kivu.
INKURU IRAMBUYE MU MASHUSHO