Print

Uwashinze WhatsApp yagiriye inama abantu yo gusiba inkuta zabo za Facebook

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 21 March 2018 Yasuwe: 2760

Brian Acton washinze urubuga rwa WhatsApp akarugurisha Facebook ku kayabo ka miliyari 19 z’amadolari, yasabye abantu bakoresha Facebook ko basiba izi nkuta zabo kubera ko bivugwa ko amakuru bayibikaho atabikwa uko bikwiriye.

Mark Zuckerberg washinze Facebook

Uyu mugabo yabitangaje abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter,abwira abantu ko igihe ari iki kugira ngo basibe imbuga zabo za Facebook gusa ntiyigeze agira byinshi yongeraho nubwo ubutumwa bwe bwakwiriye hose.

Uyu mugabo wagurishije WhatsApp ye nyiri Facebook Mark Zuckerberg mu mwaka wa 2014 ndetse iki kikaba aricyo gicuruzwa cyahenze Facebook mu mateka yayo,yabwiye abantu gusiba Facebook kuko ari igikoresho cy’abanya politiki ndetse n’abacuruzi bo muri USA ndetse no mu Bwongereza.

Facebook imaze guhomba inshuro 10 ku ijana nyuma y’ubu butumwa bwatanzwe na Acton ndetse byitezwe ko bishobora gukomeza kwiyongera nibukomeza kugera ku bakiriya bayo.

Acton yigeze gusaba akazi muri Facebook ntiyagahabwa byatumye baakeka ko yaba ariyo mpamvu ari gushsishikariza abantu gusiba imbuga zabo za Facebook.