Print

ISIS yasohoye ifoto yashimuse Lionel Messi benshi bashya ubwoba [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 21 March 2018 Yasuwe: 2893

Umutwe w’iterabwoba wa ISIS wasohoye ifoto yateye ubwoba abantu benshi igaragaza umwe mu barwanyi bayo apfukamishije Lionel Messi muri stade ya Luzhniki mu mugi wa Moscow yambaye imyenda nk’iyi mfungwa zo muri gereza ya Guantanamo.

Iyi niyo foto ya Messi ISIS yashyize hanze itera benshi ubwoba

Uyu mutwe watangaje ko uzakora ibikorwa by’iterabwoba mu gikombe cy’isi gitegerejwe mu Burusiya,wasohoye iyi foto mu rwego rwo gushimangira iri sezerano wahaye Leta y’Uburusiya ubwo iki gikombe cy’isi kizaba kirimbanyije ndetse benshi mu bakunzi ba ruhago biteguye kujya kukireba bahiye ubwoba.

Kuri iyi foto uyu mutwe wa ISIS wanditse mu cyarabu amagambo agira ati “bababaze kugeza ku majosi no ku ntoki zabo.”

ISIS yatangaje ko izateza umutekano muke mu gikombe cy’isi cyo mu Burusiya

Iyi foto yakozwe n’abambari b’uyu mutwe wa ISIS bitwa Wafa Media Foundation bamaze iminsi basohora andi mafoto yo gutera ubwoba abafana muri iki bikombe cy’isi cyegereje.

Si ubwa mbere uyu mutwe wibasira Lionel Messi kuko bigeze gusohora ifoto ari kurira amaraso afungiwe muri gereza, byatumye ushinzwe imikino muri Argentina asaba ibiganiro na ambasaderi w’Uburusiya.

Si ubwa mbere ISIS yibasiriye Messi

Kugeza ubu, benshi bari gusaba Uburusiya gukaza umutekano kugira ngo uyu mutwe wa ISIS uzabure aho umenera nushaka kugaba ibitero muri iki gikombe cy’isi.


Comments

sylvain 22 March 2018

kubera iki inkuru zanyu kuzisomera kuri phone usanga amashusho arimo text mo hagati? usanga bitari kuboneka Nexa wakongera size bikamera gutyo.