Umutoza w’ikipe ya Rayon Sports Ivan Jacky Minnaert yatangaje ko ikipe ya Costa Do Sol atari ikipe yoroshye ndetse bagomba kuyitegura cyane kugira ngo bazabashe kwerekeza mu matsinda.
Minnaert yatangaje ko Costa Do Sol itazaborohera
Uyu mutoza yatangaje ko atifuzaga gutombora ikipe ya Djoliba AC yanyuzemo ndetse yishimiye gutombora iyi kipe yo muri Mozambike nubwo yavuze ko itazamworohera.
Yagize ati “Tombola twayikurikiranye gusa ubwo hari hasigaye udupira 4 nagize ubwoba ko ngiye gutombora Djoliba AC,byari kuba bibabaje ko ngiye kwica abahungu banjye.Twatomboye ikipe yo muri Mozambike ariko ndatekereza ko itazatworohera kuko yakuyemo Cape Town City yo muri Afurika y’Epfo,ubu ni ahacu ho gutangira kwitegura cyane ko dufite iminsi 10 yo kwitegura.”
Minnaert yatangaje ko bagiye gushaka amakuru yibanze kuri iyi kipe ndetse biteguye gukora ibishoboka bakerekeza mu matsinda ya CAF Confederations Cup.
Rayon Sports ishobora gukora amateka
Umukino ubanza Rayon Sports izawukinira I Kigali Taliki ya 06 Mata 2018 mbere yo kwerekeza muri Mozambike hagati ya Taliki ya 17,18 na 19.