Print

Umukobwa wavutse atagira igitsina yavuze ko yifuza umwana[AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 22 March 2018 Yasuwe: 2046

Umukobwa witwa Rebekah Knight yashenguwe n’agahinda nyuma yo kumva ko nta gitsina yavukanye aho yavuze ko yifuza kuzagira umwana nawe akitwa mama nk’abandi babyeyi.

Uyu niwe Rebekah wavutse nta gitsina agira

Ubwo uyu mukobwa yagezaga ku myaka 18 atarajya mu mihango nk’abandi bakobwa,yabajije mama we icyo yakora niko kumugira inama yo kujya kwa muganga aho basanze nta gitsina afite.

Rebekah na mama we

Uyu mukobwa uvuka muri Ireland y’amajyaruguru,yavuze ko yababajwe no kumva iyi nkuru cyane ko yahoze yifuza kubyara, gusa atangaza ko yifuza ko yazakoresha uburyo bwo guhuza intanga cyangwa gushaka umwana ku ruhande akamurera.

Rebekah ari kumwe n’umukobwa w’inshuti ye

Uretse kuba uyu mukobwa yaravutse nta gitsina na nyababyeyi agira,yatangaje ko yifuza kuzagira umuhungu bakundana nubwo bigoye kubera iki kibazo afite.

Rebekah yanditse igitabo kivuga ku buzima bwe

Kuri ubu Rebekah afite imyaka 25,yanditse igitabo kivuga kuri ubu burwayi yavukanye ndetse agerageza kugisakaza hirya no hino.


Comments

ruti 23 March 2018

Yabwiwe niki ko ari umukobwa