Print

Umuhanzi Mr Nice wakunzwe mu ndirimbo zirimo Kikulacho yageze i Kigali -AMAFOTO

Yanditwe na: Muhire Jason 23 March 2018 Yasuwe: 943

Umuhanzi Mr Nice yageze i Kigali aho aje mu gitaramo cya Seka Fest kizaba ku munsi wejo Taliki ya 21 Werurwe 2018.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu nibwo Umuhanzi w’umunyatanzaniya, Lucas Mkenda wamamaye cyane ku izina rya Mr Nice mu myaka yaza 2000 yageze ku kibuga cy’indege i Kanombe aho aje gufatanya n’ abanyarwanya barimo Klint Da Drunk , Eric Omindi , Chipukeezy ndetse n’abandi mu gitaramo kiswe Seka Fest.

Mr Nice aje mu Rwanda nyuma yuko atangaje ko yagarutse muri muzika kubera ibibazo birimo amikoro macye ndetse no kwibasirwa n’ Itangazamakuru ryo muri Tanzania bamushinja ubwirasi bigatuma indirimbo ze zihagarikwa gucurangwa .

Twakwibutsa ko Mr Nice yakunzwe mu ndirimbo zitandukanye zirimo Kikulacho , Kidali po ,fagilia ,first lady ndetse n’ izindi.