Print

Umugore yakubiswe n’umuhisi n’umugenzi nyuma yo gushinjwa ubusambanyi mu mudugudu[AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 24 March 2018 Yasuwe: 2003

Umugore wo mu Buhindi yakubiswe iz’akabwana nyuma yo gushinjwa n’urukiko rwo mu mudugudu atuyemo ubusambanyi, bamuzirika ku karubanda buri wese aramukubita kugeza ataye ubwenge.

Uyu mugore yakubitiwe ku karubanda

Uyu mugore yaziritswe ku giti nyuma yo gushinjwa ubusambanyi n’abayobozi b’umudugudu niko gukubitwa na buri muntu wacaga mu nzira yarimo abagabo barebera.

Mbere yo gukubitwa n’abahisi n’abagenzi,umugabo we yabanje kumukubita inkoni 100 arangije amushyira ku karubanda, benshi mu bagore bamuhohotera bamushinja kubasebya.

Mu mashusho yafashwe n’abagera kuri 73 ku matelefoni yabo,benshi mu bagore bamukubitaga bari bafite amashami y’ibiti ndetse umwe mu bagabo bari bambaye imyenda y’icyatsi yagaragaye amukubita inkoni.

Benshi bari indorerezi ubwo uyu mugore yakubitwaga ashinjwa ubusambanyi

Uyu mugore watakaga cyane kubera ububabare bw’inkoni yakubiswe,yatotejwe n’abaturanyi be ndetse bakomeza kumutuka cyane n’igihe yari yataye ubwenge kubera inkoni.

Polisi yo mu gace ka Bulandshahr kegereye umugi wa New Delhi uyu mugore atuyemo,yatangaje ko abagize uruhare mu gukubita uyu mugore barimo umugabo we n’umuhungu we bamaze gutabwa muri yombi.


Comments

abdoulthomas @yahoo.fr 24 March 2018

uwo basambanaga kuki we batamukubise???ihohoterwa .com