Ushinzwe imikino (sports Director) mu ikipe ya Costa Do Sol Artur Jorge Santana Afonso Ribeiro Faria yatangaje ko batangiye kwiga ikipe ya Rayon Sports ndetse itari ku rwego rwo hejuru ku buryo bayitinya.
Rayon Sports yatangiye imyitozo ikomeye kuri uyu wa Kane yo kwitegura Costa Do Sol
Uyu mugabo yatangarije abanyamakuru ko kuri we abona Rayon Sports batomboye, iri ku rwego rutarenze urwabo ndetse biteguye kuyikuramo nigera mu mugi wa Maputo.
Yagize ati “Rayon Sports n’ikipe itari ku rwego rurenze urwacu,ntabwo twatomboye nabi.Dufite amahirwe menshi yo kuba tuzakinira umukino wo kwishyura mu rugo kandi twatangiye gukusanya amakuru y’ingenzi yerekeye ikipe ya Rayon Sports.
Costa Do Sol ikunze gutungurira amakipe iwayo
Ikipe ya Costa Do Sol n’imwe mu makipe akunze gutsindira hanze y’ikibuga cyayo, kuko imikino 2 yakinnye muri CAF Confederations Cup mbere yo gutombora Rayon Sports yayitsinze harimo ukomeye yatsinze ikipe ya Cape Town City yo muri Afurika y’Epfo.
Rayon Sports isigaje imikino 2 igakora amateka niyitwaramo neza
Rayon Sports izakira ikipe ya Costa do Sol mu mukino ubanza ku I taliki ya 06 Mata uyu mwaka aho yatangiye imyitozo ikomeye yo kwitegura uyu mukino kuri uyu wa Kane.