Print

Safi yavuze izina azita umwana we

Yanditwe na: Muhire Jason 27 March 2018 Yasuwe: 1222

Safi ubwo yaganiraga n’ ikinyamakuru kimwe gikorera mu Rwanda yavuze ko Imana niramuka imuhaye umwana uwo ariwe wese azishima ndetse azamwita Niyibikora Madiba.

Yagize ati “ Imana niramuka iduhaye umwana uwo ariwe wese bizanshimisha ndetse nzamwita Niyibikora Madiba.

Safi mu gihe yatumirwaga mu biganiro bitandukanye kuri radiyo hano mu Rwanda abazwa niba umugore we atwite agasubiza ko ntarirarenga bazabibona yasoje atangaza ko bafite gahunda yo gusezerana imbere y’Imana cyane ko bari bashyingiwe mu mategeko gusa.

Twakwibutsa ko Safi Madiba kuri ubu atakibarizwa muri Urban Bys aho akora umuziki ku giti cye magingo aya afashwa n’ inzu ya The Mane Label ibarizwamo abahanzi 2 gusa.