Print

Umubyeyi yabyaye umwana avukana koruwani n’ ishapure

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 28 March 2018 Yasuwe: 1141

Umubyeyi wo mu gihugu cya Nigeria ahitwa Burga yabyaye umwana avukaba n’ igitabo gitagatifu ku bayisirilamu n’ ishapure abayisirilamu bifashisha basenga.

Agace uyu mubyeyi atuyemo karimo gusurwa cyane n’ abantu batandukanye bajya kureba icyo gitangaza cyahabereye.

Uyu mwana w’ umuhungu yiswe Muhammad Auwal gusa amazina y’ uyu mubyeyi ntabwo yatangajwe n’ ibinyamakuru byo muri iki gihugu byatangaje iyi nkuru.

Cheikh Dahiru wo muri aka gace Bauchi yemeje amakuru avuga ko uyu mwana yavukanye koruwani n’ ishapure yongeraho ko ari igitangaza cyabayeho asaba abayisirilamu gusenga basaba Imana kurinda iri dini.

Nubwo bimeze gutya ariko ku rundi ruhande hari bamwe mu baturage bo muri Nigeria banze kubyemera nk’ ukuri bavuga ko uyu mubyeyi aribyo yahimbye basaba ko yakorerwa isuzuma bakareba ko nta kibazo cyo mu mutwe afite.