Print

Impunzi 21 zikekwaho guteza akaduruvayo mu nkambi ya Kiziba zagejejwe imbere y’ urukiko

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 29 March 2018 Yasuwe: 1276

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Emmanuel K.Gasana, yatangaje ko impunzi zigera kuri 21 zo mu Nkambi ya Kiziba iherereye mu Karere ka Karongi zikekwaho guteza imyigaragambyo ziri gukurikiranwa n’inzego z’ubutabera ariko hari n’izindi umunani zigishakiswa.

IGP Gasana yatangaje ibi mu kiganiro ngarukagihembwe gihuza itangazamakuru na Polisi y’Igihugu, cyabaye kuri uyu wa Kane.

Impunzi z’Abanye-Congo zicumbikiwe mu nkambi ya Kiziba mu Karere ka Karongi zarigaragambije ku wa 20 Gashyantare 2018, zikambika ku biro by’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi (HCR).

IGP Gasana yasobanuye ko Polisi yashatse kuzikura ku biro bya HCR mu buryo bwa kinyamwuga uko isanzwe ikora ariko zo zirarengera zirayirwanya, zishaka no kwambura abapolisi imbunda.

Ibyo byatumye, Polisi ikoresha ibikoresho byabugenewe impunzi zimwe zihatakariza ubuzima n’abapolisi bamwe barakomereka.

Yashimangiye ko nta muntu ukwiye kumva ko yahungabanya umutekano uko yishakiye.

Src: Igihe