Print

Umugabo n’umugore bafashwe basambanira mu nzu y’urukiko

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 30 March 2018 Yasuwe: 3640

Amashusho ya camera zo mu nzu y’urukiko rwo mu Burusiya yerekanye umugabo n’umugore bari gusambanira muri iyi nzu bicaye.

Uyu mugabo wasambanaga n’uyu mugore yari yaje ku rukiko rwa Sovetsky kwiregura, kubera ibyaha yaregwaga,aza gusambana n’uyu mugore nyuma y’aho umucamanza yari asubitse urubanza kugira ngo basuzume ukwiregura kwe.

Icyababaje benshi ni uko aba bombi bakoreye imibonano mpuzabitsina imbere y’abatangabuhamya babo bari baje ku rukiko.

Muri aya mashusho, nta muyobozi cyangwa ushinzwe umutekano wayagaragayemo aho bikekwa ko aba basambanye bategereje imyanzuro y’urukiko.

Nyuma yo gufatwa na camera zo mu rukiko,uyu mugabo yahamwe n’icyaha cyo gusuzugura urukiko ndetse byitezwe ko azacibwa amande y’amapawundi 990 cyangwa agafungwa amezi 4.