Print

Umubyeyi wa Patient Bizimana yamuhaye inka amuha igihe ntarengwa cyo kuba yamaze kurongora

Yanditwe na: Muhire Jason 2 April 2018 Yasuwe: 1625

Munyaribanje Leonard yagabiye inka ubugira kabiri umuhungu we Patien Bizimana ndetse amusaba kuva mu busiribateri akarongora mu gihe kitarenze uyu mwaka wa 2018.

Ibi byabaye mu gitaramo cyabaye mu ijoro ryashize kiswe ‘Easter Celebration’cyatumiwemo umuhanzi Sinach waje kwifatanya n’abanyarwanda mu muhango wo kuramya no guhimbaza ku munsi mukuru wa Pasika igitaramo cyabereye muri parikingi ya Stade Amahoro i remera .Mu gitaramo rwagati umubyeyi ( Se ) yahawe ijambo agabira inka umusore we ubugira kabiri ndetse amusaba ko bitarenze uyu mwaka wa 2018 yarongora.

Yagize ati “ Ubu ngubu ngiye kuguha Inka twifuza ko yaba umusaruro , Reka ngusabe uyu mwaka wa 2018 ushinga urugo rwawe”

Ibi bije nyuma yuko umwaka ushize taliki ya Tariki 16 Mata 2017 ku munsi mukuru wa Pasika nabwo yamugabiye inka imbere y’imbaga y’abantu amushimira igikorwa cy’ indashyikirwa yakoze imbere y’abakirisitu bari mu nyubako ya Kigali Convention Center.

Patient Bizimana ni umwe mu bahanzi nyarwanda bakomeye mu njyana zihimbaza Imana wamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye zirimo ikimenyetseo ,Ibihe ,uwaruvuga ndetse n’ izindi nyinshi.