Print

Kampala: Kuri pasika abantu 200 batawe muri yombi

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 2 April 2018 Yasuwe: 867

Mu mugi wa Kampala muri Uganda abantu bagera kuri 200 batawe muri yombi na polisi y’ iki gihugu bakekwaho ibyaha bitandukanye.

Komanda wa polisi mu mugi wa Kampala Frank Mwesigwa yavuze ko 100 ari abamotari bari batwaye moto basinze.

Ati “Abandi ni abakekwaho ibyaha bitandukanye birimo ubujura buciye icyuho, gukora mu mifuka n’ ibindi bose tubafite kuri sitasiyo za polisi zitandukanye”
Mbere ya pasika kandi polisi yari yafashe abandi 100 bageragezaga gukora mu mifuka y’ abakirisitu bari mubikorwa by’ amasengesho n’ abagerageje gushikuza amaterefone n’ amakofi.

Charles Nsaba wahoze ari komanda wa polisi I Kampala yemereye Dail monitor ko ku wa Gatandatu polisi yataye muri yombi abantu 46 bakekwaho ibyaha, barimo abafashwe batobora amazu.

Bwana Mwesigwa yavuze ko kuri uyu wa Kabiri aribwo bose bagezwa imbere y’ ubutabera bakisobanura ku byaha bakurikiranyweho.