Print

Mu rutonde rw’abasore baryamanye na Huddah Monroe umunyarwenya Eric Omondi yatunguranye

Yanditwe na: Muhire Jason 4 April 2018 Yasuwe: 4032

Ikinyamakuru Mpasho.co.ke gikorera muri Kenya cyakoze urutonde rw’abagabo bose bacyekwaho kuba bararyamanye n’umunyamidelikazi Huddah Monroe ukomoka muri Kenya aho muri abo basore turasangamo Prezzo, Mustafa, Eric Omondi,ndetse na King Lawrence.

Kumwanya wa mbere habanza:

1.Prezzo

Umuhanzi Prezzo ukorera umuziki we mu gihugu cya Kenya avugwa mu rukundo n’ umunyamideli Huddah Monroe gusa kubwo kutumvikana hagati yabo bahise batandukana hadaciye kabiri.

2.Mustafa

Mustafa nawe ni umwe mu bahanzi bubatse izina mu gihugu cya Kenya mu myaka yashize aho iki kinyamakuru cya Mpasho kivugako uyu musore yaryamanye igihe kirekire nuyu mukobwa gusa nyiri gushyirwa mu majwi akabyamaganira kure.

3.Eric Omondi

Umunyarwenya Omondi uri mu bakunzwe kubera muri Kenya yakundanye nuyu munyamidelikazi wo muri Kenya nubwo yabihakanye ndetse agahita atana nawe avugako amwiyitirira kandi batarigeze bakundana.

4.King Lawrence

Umusore w’ umugande uri mubaherwe bakomeye muri Uganda nawe yavuzwe mu rukundo nuyu mukobwa ndetse yamuguriye bimwe mu bikoresho bihenze birimo Imodoka ndetse bagatemberana mu bihugu akunda birimo Dubai urukundo rwabo rwabaye nk’amateka .

Mu buzima busanzwe Huddah Monroe ni umwe mu bakobwa bakunze kurangwa n’udushya kuri interineti ndetse ni umukobwa ukunze ibintu by’iraha cyane dore ko ari umwe mu bakobwa batunze imodoka zihenze muri Kenya abikesha gukundana n’abahungu aho kuri ubu yiyemeje gushing iduka rigurisha ibikoresho by’abakobwa bisiga kugirango bibongerere ubwiza ku mubiri wabo.