Print

McGreggor wakubiswe na Mayweather yatawe muri yombi kubera urugomo

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 6 April 2018 Yasuwe: 536

Indwanyi Conor McGregor yatawe muri yombi na polisi yo mu mugi wa New York azira gukubita abakinnyi bagenzi be bakinana mu mirwano ya UFC akabakomeretsa.

McGreggor yamenaguye ibirahuri bya bisi yari itwaye indwanyi zagombaga guhangana nawe

Uyu munya Irlande uhrutse gukubitwa na Floyd Mayweather mu murwano wakurikiwe na benshi ku isi,yateye abakinnyi bagenzi be ubwo bari muri bisi arabakubita ndetse 2 muri bo barakomereka byatumye yishyikiriza polisi nayo ihita imufunga ndetse agomba kwitaba ubushinjacyaha.

McGreggor (wambaye umweru) yaherukaga gukubitwa na Mayweather

McGreggor yamenaguye ibirahuri by’imodoka yari itwaye aba basore ndetse shaka kurwana n’umusore bagombaga guhangana witwa Khabib Nurmagomedov byatumye umusore witwa Michael Chiesa wari ufite umurwano muri iyi weekend akomereka bikomeye ndetse ajyanwa kwa muganga kubera ibirahuri byamukomerekeje cyane.

McGreggor ashobora gufatirwa ibihano bikomeye muri UFC birimo kwirukanwa ndetse agakatirwa igifungo na polisi yo muri New York.