Print

Jenoside yibasiriye bikomeye abari mu mukino wa Basketball mu Rwanda

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 10 April 2018 Yasuwe: 1221

Uyu mwaka u Rwanda rurimo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994,abayobozi b’imikino itandukanye arazirikana bamwe mu bari abakinnyi,abatoza,abayobozi ndetse n’abafana bakoraga uko bashoboye kugira ngo imikino itere imbere mu Rwanda.

Umukino wa Basketball washegeshwe bikomeye n’aya mahano yagwiriye u Rwanda aho benshi mu bakinnyi biganjemo ab’ikipe ya Espoir BBC bishwe muri Jenoside imaze imyaka 24 ibaye.

Iyi Jenoside yagie ingaruka nyinshi kuri uyu mukino ndetse byabaye kungera gutangira bundi bushya ubwo yari irangiye cyane ko abari intyoza muri uyu mukino bari bahitanywe nayo.

FERWABA yashyizeho irushanwa ngarukamwaka ryo kwibuka rihuza amakipe y’imbere mu gihugu “Genocide Memorial Tournament”, ikinwa mu gihe k’icyumweru kimwe, ndetse n’irihuza amakipe arimo n’ayo hanze y’igihugu “International Genocide Memorial Tournament,Aya marushanwa yaje yunganira Memorial Gisembe yategurwaga na Espoir BBC.

Bamwe mu bari muri Basketball bazize Jenoside bamaze kumenyekana:

Mu bakinnyi bibukwa hari Ntarugera Emmanuel “Gisembe”, Rutagengwa Mayina Aimable, Rubingisa Emmanuel “Mbingisa”, Kabeho Auguste “Tutu”, Munyaneza Olivier “Toto”, Mutijima Theogene “Riyanga”, Murenzi JMV, Hitimana Nice, Mukotanyi Desire, Twagiramungu Felix “Rukokoma”, Mutarema Vedaste, Rutagengwa Jean Bosco, Kamanzi “Majoro”, Munyawera Raymond, Gatera Yves (Espoir BBC), Florence “Kadubiri” ( MINITRAPE BBC), Esperance (Nyarugenge BBC na MINITRAPE BBC), Gasengayire Emma (UNR), Mugabo Jean Baptiste (INKUBA BBC & OKAPI BBC), Rutabana (INKUBA BBC & OKAPI BBC), Cyigenza Emmanuel (INKUBA BBC & Terror BBC), Christian (INKUBA BBC), Nshimayezu Esdras (UNR BBC), Nzamwita Tharcisse (MINIJUST BBC) na Siboyintore (MINIJUST BBC).

Abayobozi: Rugamba Gustave (Umubitsi wa Espoir BBC), Kabayiza Raymond (Visi Perezida wa Espoir BBC) na Rutare Pierre (Perezida w’ INKUBA BBC).

Abatoza: Nyirinkwaya Damien (Espoir BBC).