Print

Umunyamakuru yiganye igitego cy’ akataraboneka Cristiano aherutse gutsinda akanguka ari mu bitaro

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 11 April 2018 Yasuwe: 4663

Umunyamakuru w’ imikino kuri televiziyo ya Canal El Doce yagerageje gusubiramo igitego cya gareshi Cristiano Ronaldho aheruka gutsinda Juventus ashiduka ari mu bitaro byo muri Espagnge yavunitse ukuguru.

Igi gitego Cristiano yatsinze Juventus cyahise cyamamara ndetse gitangaza benshi kubera ubuhanga no gutungura uyu mukinnyi yakoresheje atsinda iki gitego.

Umunyamakuru Manuel Sanchez yagerageje yagerageje kubyigana ku bw’ ibyago ahura n’ ibyo atari yiteze ko byamubaho.

Nubwo yari yashashe matora yahise ahanuka agwa nabi cyane bamujyana kwamuganga ashiduka bamushyizeho sima ku kuguru.

Iki gitego Cristiano yagitsinze tariki 3 Mata 2018.