Print

Umusore wo muri Kenya warongoye umuhindekazi amafoto yabo yaciye ibintu

Yanditwe na: Martin Munezero 11 April 2018 Yasuwe: 9324

Umusore wo mu gihugu cya Kenya w’umukirisitu yasezeranye imbere y’Imana n’umukobwa bakundanaga w’umuhunde,ubukwe bwabo bubera mu mujyi wa Mombasa muri Kenya.

Ubukwe bw’aba bombi bwatangaje isi yose kuko bafite imyemerere itandukanye,ibihugu bifite imico itandukanye gusa biza kurangira basezeraniye mu itorero rizwi nka Holy Ghost ryo mu mujyi wa Mombasa muri Kenya ari naho uyu musore wasezeranye n’uyu muhindekazi asengera.

Ubu bukwe bwa Harrison Shikokoti n’umukunzi we w’umuhinekazi ufite amazina ya Hemakshi Harania bukaba bwarabaye kuri uyu wa gatandatu ushize tariki 7 Mata,bikaba ari ibintu byatunguye abantu bose kuko batari bamenyereye kubona umwirabura akora ubukwe n’umuhindekazi bitewe n’imyemerere y’abaturage bo mu buhinde.


Comments

11 April 2018

Ndabona ari uburyohe.