Print

Umugabo n’umugore bajyanwe mu nkiko nyuma yo kubura ubwishyu bwa hoteli bamazemo amajoro 8

Yanditwe na: Muhire Jason 12 April 2018 Yasuwe: 6288

Ibi byabaye kuri uyu wa kabiri taliki ya 10 Mata 2018 ,ubwo basohokaga muri Hoteli batashye bagasanga fagitire bagomba kwishyura irenze amafaranga bateganyaga gutangana niko guhita bacura umugambi wo gutekinika sheke y’ibihumbi 70,000 by’amashirigi ya Kenya itazigamiye kugira ngo barekurwe ,gusa bahise batabwa muri yombi nyuma yo gusanga sheke batanze nta mafaranga ariho.

Roy ndetse na Beth bakigezwa imbere y’inkiko batangaje ko baje muri Nakuru Hotel ubwo bashakaga gusangira muri Hoteli ihenze ya Nakuru ndetse biba ngombwa ko baryamamo amajoro 8 banywa ndetse bafata amafunguro yo muri Hoteli ihenze ,ntibamenye ko amafaranga yiyongera uko bwije n’uko bucyeye .

Mu rukiko Roy ndetse na Beth bemeye ibyaha baregwa birimo gutanga sheke itazigamiye ndetse basaba imbabazi. Kuri ubu dosiye yabo irakigwaho kugira ngo bahanwe n’amategeko.