Print

Umuyobozi wa gereza yirukanwe ku kazi kubera gukundana n’imfungwa

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 12 April 2018 Yasuwe: 4662

Uyu mugore wari umaze iminsi mu rukundo n’imfungwa yitwa Mark Rhodes, yafunzwe kubera kwiba,yirukanwe ku kazi kubera amabaruwa y’urukundo bandikiranye.

Mathews yandikiranaga n’iyi mfungwa amaburuwa yiganjemo amagambo y’ubusambanyi ndetse aba bombi bari baremeranyije ko bazabana namara kurekurwa muri gereza.

Uyu mugore w’imyaka 27,urukiko rwamuhanishije igifungo cy’amezi 8 kubera imyitwarire idahwitse yagize ubwo yari mu kazi.