Print

Umugabo yishe umwana we w’amezi 3 amuziza kurira cyane

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 12 April 2018 Yasuwe: 2074

Uyu mugabo yabwiye polisi ko uyu mwana we w’uruhinja yarize cyane akageragera kumuhoza bikanga,byatumye agira umujinya ahahita amukubita ku gikuta agapfa.

Reed yavuze ko uyu mwana we atashoboraga guceceka ndetse yakoze ibishoboka byose ngo amuhoze niko guhitamo kumukubita ku gikuta agacecekeshwa n’urupfu.

Uyu mugabo yavuze ko ariwe wari wasigaranye n’uyu mwana mu nzu,ubwo yariraga akanga guceceka bigatuma amukubita ku gikuta.

Uyu mugabo yabwiye abaganga ko umujinya we wabanje gutuma akubita umutwe w’uyu mwana ku rugi akomeza kurira byatumye amukubita ku gikuta akamwica.

Reed yahise afungwa ashinjwa kwica umuntu ndetse no guhohotera umwana utarageza no ku mwaka w’amavuko.