Print

Uhagarariye Uburusiya muri UN yemeje ko intambara hagati y’Uburusiya na USA ishoboka

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 13 April 2018 Yasuwe: 2207

Ibi uyu yabitangaje nyuma y’ikiganiro Donald Trump yagiranye n’abanyamakuru ku munsi w’ejo aho yababwiye ko we na bagenzi be bafatanyije kuyobora USA nta mikino bafite ku kibazo cya Sirirya,nyuma yo gukoresha ibitwaro by’ubumara bikica inzirakarengane 70 mu mugi wa Douma.

Nebenzia yemereye abanyamakuru ko intambara hagati y’Uburusiya na Amerika ihari,ndetse ko hari amahirwe menshi.

Yagize ati “Icyo nababwira ni uko hari amahirwe menshi ko iyi ntambara y’Uburusiya na USA ishobora kuba,kuko tumaze iminsi tubona ubutumwa buturuka Washington ko bifuza intambara.Ikibazo cyacu na USA kirakomeye kuko ingabo zacu ziri muri SIiriya,bishobora kuzabyara ingaruka zikomeye.

Minisitiri w’intebe w’Ubwongereza uri ku ruhande rwa Amerika ejo yakoranye inama na guverinoma ye,bafata ingamba zitaramenyekana z’uko bakwitwara muri iki kibazo cy’uburusiya na Siriya.
Amakuru dukesha BBC aravuga ko uyu Theresa May yahamagaye Donald Trump ku munsi w’ejo nimugoroba akamusaba kongera ingufu kugira ngo ikibazo cya Siriya kirangire.
Ku munsi w’ejo nibwo Trump yemeje ko umubano wa USA n’Uburusiya ari mubi cyane ndetse ayisaba kwitandukanya na perezida wa Siriya Assad, yise inyamaswa y’inkazi yicisha abaturage bayo ubumara yarangiza igakoresha ibirori.