Print

Umugabo yajugunye hasi umwana we ari hejuru y’inzu mu rwego rwo kwigaragambya kuri Leta

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 13 April 2018 Yasuwe: 4051

Uyu mugabo utuye ahitwa Port Elizabeth muri Afurika Y’Epfo, yababajwe ni uko bashaka kubimura aho batuye bakahasenya kubera ko imyubakire yabo itakigezweho,niko gufata umwana we w’umukobwa amuugunya hasi abapolisi bari hasi baramufata ataragwa hasi.

Uyu mugabo utavuzwe izina w’imyaka 38,yuriye inzu ye agera ku gisenge afashe umwana we w’umukobwa ahita amujugunya hasi kugira ngo yereke abashaka kubimura ko batabyishimiye.

Leta ya Afurika y’Epfo irashaka gusenya inzu z’ahitwa Kwadwesi muri Port Elisabeth kubera ko zubatswe mu kajagari bakahashyira imiturirwa.

Abapolisi bagerageje kubuza uyu mugabo kujugunya umwana we hasi aranga aba ibamba ahita amurekurira hasi ku bw’amahirwe bamufashe ataragera hasi ndetse nta kibazo yagize.

Polisi yahise yambika amapingu uyu mugabo niko kumujyana muri gereza aho agomba gukurikiranwaho icyaha cyo kugerageza kwica umuntu.



Comments

NINA 14 April 2018

Sauvage!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!


Youssouf 14 April 2018

Igicucu! Ubwo se yahimaga Leta cyangwa yihekuraga. Nta mpuhwe agira pe.