Uyu mumotari yahagaritswe na polisi kubera ko yamuketseho gutwara ikinyabiziga ataratanga imisoro,uyu mumotari ahita atura hasi uyu mupolisi atangira kumuhata amakofi abaturage bari hakurya y’umuhanda bahurura baza kumukiza.
Amashusho y’uyu mupolisi ari gukubitwa n’umumotari yakwirakwijwe n’umugenzi wari muri taxi abonye abantu bahuruye ahita ajya kuyafata niko kuyashyira ku mbuga nkoranyambaga.
Muri aya mashusho Umuryango wabonye,uyu mupolisi yari arambaraye hasi umumotari amuri hejuru ari kumuhata urusobe rw’amakofe gusa nawe agerageza kwirwanaho.
Polisi yo mu mugi wa Marseyside yatangaje ko yamaze guta muri yombi uyu mumotari ndetse igiye kumushyikiriza ubushinjacyaha agakanirwa urumukwiriye.