Print

Umugabo yarumaguye umugore we kugeza amwishe ubwo bari mu kwezi kwa buki

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 13 April 2018 Yasuwe: 3939

Uyu mugabo wahoze ai umusirikare mu ngabo z’Ububiligi, yatawe muri yombi n’igipolisi cyo mu Bubiligi aho avuka,nyuma yo gusanga umugore yapfuye ndetse yarumaguwe n’uyu mugabo we gica.

Gregory n’umugore we ataramwica

Umuryango w’uyu mukobwa watangaje ko banze ko uyu mukobwa wabo ashyingiranwa n’uyu mugabo wahoze mu gisirikare aranga ababera ibamba ababwira ko urukundo rujya aho rushatse.

Papa w’uyu mukobwa yatangarije abanyamakuru ko yabwiye uyu mukobwa ko nubwo agiye mu kwezi kwa buki n’uyu mugabo we ashobora kutazagaruka none inkuru yabaye impamo.
Icyababaje abantu benshi n’uko uyu mugore yishwe afite inda y’amezi 4,aho yasanzwe mu bwogero bwa hoteli yuzuye ibisebe byatewe n’uko uyu mugabo yamurumye.

Aka niko gace kitwa Sharm-el-Sheikh uyu mugore n’uyu mugano bari bagiyeho mu kwezi kwa buki

Ubwo basuzumaga uyu murambo basanze koko yakubiswe ingumi ndetse arumwa n’uyu mugabo bimuviramo urupfu niko guhita bata uyu mugabo muri yombi.

Urukiko rwamaze gukatira uyu munyabyaha igihano cy’imyaka 25 kubera ko iki cyaha cy’ubwicanyi cyamuhamye.