Print

Yafashe umugabo we ari kuvugana n’undi mugore bari mu kwezi kwa buki ahita agurisha ikanzu y’ubukwe aramuta

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 13 April 2018 Yasuwe: 2900

Jane Tarren yazabiranyijwe n’uburakari bwinshi ubwo yafataga umugabo we w’imyaka 42 ari kwandikirana n’undi mugore bari mu kwezi kwa buki niko guhita azinga utwangushye ndetse ikanzu yaguriwe n’uyu mugabo akayabo k’amadolari 800,yayishyize mu cyamunara aho ayishakamo amadolari 150.

Iyi kanzu niyo yashyizwe mu cyamunara

Uyu mugore yabwiye The Sun ko akimara gushakana n’uyu mugabo, byahise bimubera nko kujya mu cyunamo, kuko ntiyigeze yongera kumwegera,inshuro nyinshi yabaga ari kuvugana n’abandi bakobwa ku ruhande, aho gukora akazi k’abagabo.

Uyu mugore yabonye ubutumwa umwe mu bakobwa bavuganaga n’umugabo we yanditse avuga ko yashatse umugore ubyibushye kandi mubi biramababaza cyane.

Tarren n’umugabo we ubwo barebanaga akana ko mu jisho

Tarren akimara gushyira mu cyamunara iyi kanzu y’ubukwe,yatangarije kuri Facebook ye ko azashyira amafaranga azahabwa mu gasanduku ko gufasha abatishoboye ndetse asaba gatanya,urukundo rwabo rushirira aho.