Print

Umukecuru w’imyaka 74 yishimiwe bidasanzwe n’ubuyobozi bw’ishuri yaje kwigamo

Yanditwe na: Martin Munezero 14 April 2018 Yasuwe: 4027

Umukecuru witwa Maria w’imyaka 74 y’amavuko wo mu gihugu cya Zambia, yashimiwe byimazeyo n’ubuyobozi bw’ishuri yaje kwigamo ku kuba ku myaka nk’iyo afite yarafashe umwanzuro wo kurwanya ubujiji bwo kutamenya gusoma no kwandika agahitamo kugana ishuri atitaye ku kuba yakigishwa n’abarimu bari mu kigero nk’icy’abuzukuru be.

Uyu mukecuru wihaye intego zo kuzasaza byibura azi kwandika izina rye, akaba akomeje no gutangaza abatari bake, yashatse umugabo afite imyaka 14 gusa y’amavuko, kuri ubu akaba ari bwo yafashe icyemezo cyo kugana ishuri agata ubujiji.

Hon Buumba Malambo, umuyobozi w’ishuri uyu mukecuru yagiye kwigaho, wabashije gutangaza aya makuru, yagize ati:"Inzozi zibaye impamo! Turashimira cyane nyogokuru Maria, dukwirakwiza iyi nkuru nziza. Umunyeshuri wacu wa mbere ukuze cyane mu mushinga wacu wa Azimai Apunzile wemeye no gutera inkunga nyogokuru Maria ngo yige abashe no kwandika izina rye ku myaka ye 74 y’amavuko.

Ubwo yari amaze kumenya uko bafata ikaramu y’igiti (Pencil), narijijwe n’ibyishimo. Yahatse umugabo afite imyaka 14 yonyine, kandi mu buzima bwe ntiyari yarigeze agera mu ishuri. Akigera mu ishuri, intego ye ya mbere yari iyo kumenya nibura kwandika izina rye mbere y’uko apfa, kandi yabigezeho ku bufatanye n’uyu mushinga."