Print

APR Fc itsinze Sunrise FC ifata umwanya wa mbere wa shampiyona

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 15 April 2018 Yasuwe: 1489

Muri uyu mukino wa mbere w’igice cya kabiri cya shampiyona wabereye kuri stade Mabati mu karere ka Nyagatare, urangiye APR FC igereye Sunrise mu gatebo yayigereyemo mu mukino ubanza wa shampiyona kuko iyi mikino yombi yarangiye ari ibitego 2-0 bya APR FC.

Igice cya mbere cyabaye icyo kwigana ku makipe yombi ndetse kirangira nta n’imwe ibashije gutera mu izamu gusa ibintu byaje guhinduka ku munota wa 72 ubwo Issa Bigirimana yatsindiraga APR FCigitego cya mbere ku mupira wari uhinduwe na Byiringiro Lague.

Sunrise yari igihuzagurika yahise ikubitwa igitego cya kabiri nyuma y’iminota 3 cyastinzwe na Iranzi Jean Claude n’umutwe umupira ku mupira yahawe na Issa Bigirimana.

APR FC ifashe umwanya wa mbere muri shampiyona APR FC n’amanota 31, aho igiye imbere Rayon Sports iri ku mwanya wa 2 n’amanota 30 gusa yo izakina ikirarane cyayo tariki ya 25 Mata 2018 na AS Kigali.