Print

Rayon Sports yakiriwe n’imbaga y’abafana muri Mozambike[AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 16 April 2018 Yasuwe: 3535

Benshi mu banyarwanda baba muri iki gihugu,bari babukereye baza kwakira Rayon Sports ku kibuga cy’indege bafite ibirango byanditseho Rayon Sports aho bayiririmbiye nyinshi mu ndirimbo ziririmbwa n’abafana bayo bo mu Rwanda.

Rayon Sports yahagurutse mu Rwanda saa saba n’iminota 45 z’ijoro (01h45’) kuri uyu wa Mbere tariki 16 Mata 2018 aho bageze muri iki gihugu ahagana saa saba n’iminota 25 z’amanywa (13h25’).

Umukino wa Rayon Sports na Deportivo Costa Do Sol uzaba kuwa Gatatu tariki 18 Mata 2018 saa moya z’umugoroba (19h00’) amasaha ahuye neza n’aya Kigali.