Print

Umunyarwenya Anne Kansiime yerekanye umusore bari kumwe mu buryohe bw’urukundo[AMAFOTO]

Yanditwe na: Muhire Jason 17 April 2018 Yasuwe: 6113

Kansiime abinyujije ku mbuga ze nkoranyambaga yagaragaje ko ari mu buryohe bw’urukundo n’umusore witwa Skylanta .

Ubwo uyu musore yari yagize isabukuru y’amavuko, Kansiime yifatanyije nawe, nyuma ashyira hanze amafoto bifotoranyije kuri Facebook n’amagambo atomagiza uyu musore, amwifuriza isabukuru nziza y’amavuko.

Mu mitoma itarimo amashyengo nkayo dusanzwe tuzi kuri Kansiime yagize ati “N’ikirere, ikirere nyacyo gifuhira urwo ngukunda Skylanta Uganda. Abraham mukunzi wanjye ndishimye cyane ko wavutse. Mu karuhuko kawe mukunzi ngwino tugende, isabukuru nziza gasusuruko kanjye. Ufite umutima mwiza kubarusha bose Sky wanjye.”

Iyi mitoma yari iherekeje amafoto atandukanye agaragaza ibyishimo by’aba bombi bari kumwe n’imiryango mu kwifatanya n’umukunzi mushya wa Anne Kansiime kwizihiza isabukuru y’amavuko. Uyu musore ni umuhanzi utaramenyekana cyane muri Uganda.

Twakwibutsa ko mu Ukwakira 2013 Anne Kansiime yashakanye na Gerald Ojok, icyo gihe basezeranye imbere y’amategeko n’imiryango bahita babana nk’umugabo n’umugore uretse ko nta bana babyaranye. Kubura urubyaro bivugwa ko ariyo ntandaro y’itandukana hagati yabo, aho kuri ubu bivugwa ko Kansiime agiye kugerageza kuri uyu musore arebe we niba abyara.