Print

Museveni yihanije Abagande bakora imibonano mpuzabitsina yo mu kanwa

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 18 April 2018 Yasuwe: 3059

Mu kiganiro n’abanyamakuru ku munsi w’ejo,Museveni yavuze ko aburira abafite uyu muco mubi kuwureka ndetse ko byabafasha kwirinda indwara.

Yagize ati “Reka mfate uyu mwanya mburire abanya Uganda kubera igikorwa kibi cyo gukora imibonano mpuzabitsina yo mu kanwa bakuye ku banyamahanga.Umunwa ubafasha kurya ntabwo ari uwo gukora imibonano mpuzabitsina.Tuzi neza aho imibonano mpuzabitsina ikorerwa.

Museveni yasinye itegeko ribuzanya ubutinganyi mu gihugu cya Uganda mu mwaka wa 2014 gusa yotswa igitutu n’ibihugu by’ibihangange birimo Ubwongereza na USA.