Print

Kizito Mihigo agiye kuburanishwa mu bujurire

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 18 April 2018 Yasuwe: 7504

Kizito Mihigo yakatiwe igihano cyo gufungwa imyaka 10 ku wa 27 Gashyantare 2015 n’urukiko Rukuru nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kurema umutwe w’abagizi ba nabi, icyaha cy’ubugambanyi bwo kugiririra nabi ubutegetsi buriho,icyaha cyo gushaka kugiririra nabi Perezida wa Repubulika, icyaha cyo gukora umugambi w’icyaha cy’ubwicanyi gusa ahanagurwaho icyaha cyo gucura umugambi w’icyaha cy’iterabwoba.

Kizito Mihigo yajuririye mu rukiko rw’ikirenga none yabwiwe ko azaburana Kuwa 14 Gicurasi 2018.

Kizito yaregwaga hamwe n’Umunyamakuru Cassien Ntamuhanga wakatiwe gufungwa imyaka 25, nyuma akaza gutoroka gereza na Dukuzumuremyi Jean Paul wakatiwe igifungo cy’imyaka 30; mu gihe Niyibizi Agnes we yagizwe umwere.

Source :IGIHE