Print

Igiti cyagwiriye abanyeshuli bari basuye pariki batatu bahasiga ubuzima

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 18 April 2018 Yasuwe: 1920

Aba banyeshuli bari basuye pariki yitwa Bouba Ndjida National Park yo mu majyaruguru ya Cameroon,bagwiriwe n’igiti ubwo bari bageze muri iyi pariki rwagati 3 barapfa 16 barakomereka bahita bajyanwa mu bitaro byo mu mugi wa Garoua.

Umuyobozi w’intara irimo iyi pariki aba banyeshuli bari basuye,yabwiye AFP ko iki giti cyahiritswe n’umutingito kigahita kigwira aba banyeshuli bo muri Nigeria.

Iyi pariki izwi na benshi kubera ubwinshi bw’inzovu ziyibamo nubwo ituyemo n’abantu bagendera ku mafarashi bakunze kugira urugomo.