Print

Mutatsimpundu uzwi muri Volleyball y’u Rwanda nawe yatorokeye muri Australia

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 18 April 2018 Yasuwe: 1499

Denise Mutatsimbundu ni umwe mu bari bagize ikipe y’igihugu ya Beach Volleyball y’abari n’abategarugori, aho yakinanaga na Charlotte Nzayisenga we ukinira RRA VC waburiwe irengero.

Mutatsimpundu yari amaze igihe akinana na Nzayisenga Charlotte

Amakuru Umuryango ukesha RuhagoYacu avuga ko Mutatsimpundu yatorotse mu ijoro ryo kuwa 14 Mata rishyira kuwa 15 Mata 2018, ari na wo munsi amarushanwa ya Commonwealth Games yasojweho.

Uyu munyarwandakazi yatorotse nyuma y’aho ikipe y’u Rwanda yakiniraga iviriyemo muri ¼ cy’irangiza isezerewe na Australia, icyiciro yagezemo nk’ikipe yitwaye neza mu zatsindiwe mu majonjora mu itsinda bari barimo.

Denise Mutatsimbundu na Charlotte Nzayisenga begukanye igikombe cya Afurika, ndetse n’irushanwa ryabereye muri Sierra Leone ari na ryo ryabahesheje itike yo kujya muri Commonwealth i Gold Coast muri Australia.