Print

U Burundi bwirukanye Umunyarwandakazi Nkomeza Christine

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 18 April 2018 Yasuwe: 4148

Iteka rimwirukana ryatanzwe na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu mu Burundi, rivuga ko Nkomeza yirukanywe kubera amasengesho akorera mu bwihisho ndetse no gukorana n’abanyamahanga bituma akekwaho kubangamira umutekano w’igihugu.

Abayobozi b’Intara zose, uw’Umujyi wa Bujumbura, Umukuru wa Polisi ushinzwe Urujya n’Uruza basabwe gushyira mu bikorwa uwo mwanzuro.

Si ubwa mbere u Burundi bwirukana Abanyarwanda ku mpamvu buvuga ko ari iz’umutekano w’igihugu. Mu Ugushyingo 2015, Umunyarwanda Anthony Masozera wayoboye Ibigo by’Itumanaho bya Econet na Ucom yirukanywe ashinjwa kuba intasi y’u Rwanda.

Ibaruwa yirukana Umunyarwandakazi Nkomeza Christine ku butaka bw’u Burundi