Print

Gitifu w’ umurenge wa Kinigi yakatiwe gufungwa iminsi 30

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 19 April 2018 Yasuwe: 2540

Munyarugendo akekwaho kuba tariki ya 1 Mata 2018 yaratwitse umwana we wabanaga na nyina Muhawenimana Sonia mu Murenge wa Muko, mu buryo guhunga indezo yakwa n’uwo mugore uvuga ko bamubyaranye.

Munyarugendo afunganywe n’abandi bantu barindwi, bose bashinjwa urupfu rw’umwana w’imyaka ibiri wasanzwe yahiriye mu nzu mu ntangiriro z’uku kwezi.

Uyu muyobozi bivugwa ko yatanze ikiraka uwo mwana agatwikirwa mu nzu nyuma y’ uko yari yaragerageje kumwivugana ariko agasimbuka imfu.

Kigali today yatangaje ko Nirere avuga ko Munyarugendo yamusabye kubamushakira byihuse, ahera ko amushakira abasore batatu barimo Nsabimana Gasana, Bikorimana na Ntibarikure.
Nirere avuga ko abo basore bose bari basanzwe ari ibirara byo mu isantere ya Muko, yabahuje na Munyarugendo batangira gupanga umugambi wo kwica umwana kuri terefoni.

Perezida w’iburanisha yemeza ko imvugo ya Nirere yaba ifite ishingiro, kuko uwo mwana yahise yibwa amara iminsi itatu batamubona. Yemeza ko kandi hari ibimenyetso byemeza ko uwo mwana yasutswe peterori mu matwi mbere yuko bamutwika.

Izindi mpamvu zagaragajwe n’urukiko zishobora gutuma abo baregwa gutwika umwana batarekurwa, ni uko abakekwaho icyaha baramutse barekuwe batoroka ubutabera bikabangamira ibimenyetso by’iperereza.