Print

Umugabo yaciye umugore we inyuma bituma yiyahurana n’abana be 2[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 19 April 2018 Yasuwe: 3364

Urupfu rw’umugore n’abana be babiri basanzwe mu nzu bapfuye rukomeje gutera abantu urujijo. Ibi bikaba byarabaye mu gihugu cya Kenya, aho polisi ikomeje gukora iperereza ngo habashe kumenyekana ibijya mbere kuri uru rupfu.

Polisi ikorera mu mujyi wa Nairobi, iri gukora iperereza ku rupfu rukomeje gutera benshi urujijo, aho mu girurage cya Kijiji mu gace ka Donholm, hasanzwe imirambo itatu. Umugore n’abana be babiri bapfuye mu buryo butaramenyekana neza.

Nkuko biri kuvugwa cyane rero, uyu mugore Esther Kanini w’imyaka 26 y’amavuko, birakekwa ko yaba ari we wihekuye, nyuma yamara kwica abana be babiri na we agahita yiyahura kugirango ataryozwa ibyo akoze.

Ngo nta kindi cyaba cyaramuteye gukora ayo mahano rero, ngo ni uko yashinjaga umugabo we kumuca inyuma.

Uyu mugore wasanzwe yapfuye n’abana be, biravugwa ko yaba yarariye uburozi yabona butari kumwica vuba agahita yimanika akoresheje imyenda kugirango yihutishe urupfu.

Abaturanyi babo bavuzeko nta matiku bari basanzwe bazi muri uyu muryango

Nkuko bisobanurwa n’abaturanyi b’uyu muryango, uyu mugore ajya gupfa ngo yasize yandikiye umugabo we urwandiko amumenyesha ko noneho abohotse kugirango yinezeze bihagije n’umugore wavugwagaho kumuca inyuma.

Umugabo wa nyakwigendera, Victor Muthoka, yagaragaye yataye umutwe, bamutwara mu modoka ya polisi, ubwo bari bagiye kwa muganga ngo hakorwe isuzuma ku cyaba cyahitanye abo uko ari 3 nyir’izina.

Polisi yabanje kugera aho icya cyabereye, babona kujya basohora imirambo.