Print

Umutoza Seninga Innocent n’umwungirije bamaze kwegura

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 20 April 2018 Yasuwe: 782

Mu itangazo rimaze gushyirwa ku rukuta rwa Twitter rwa Police y’igihugu,ryemeje aya makuru ko Seninga Innocent na Justin wari umwungirije bamaze kwegura, ndetse ryemeje ko ubuyobozi bwa Police FC bwamaze kwemera ubwegure bwabo.

Itangazo ryemeza ubwegure bwa Seninga Innocent

Seninga Innocent ntiyari yorohewe muri shampiyona y’uyu mwaka,kuko aherutse gutsindwa na Etincelles FC ibitego 2-1 mu mukino w’umunsi wa 16 wa shampiyona byatumye Police FC ijya ku mwanya wa 8 wa shampiyona n’amanota 22.

Umwaka ushize wahiriye Seninga Innocent kuko yarangije ku mwanya wa 2 muri shampiyona byatumye ahabwa amasezerano y’imyaka 3 muri polisi ,ahabwa n’ inshingano zo gutegura ikipe yatwara igikombe cya shampiyona.