Nyuma yo kwandika amateka ikagera mu matsinda ya CAF Confederation Cup isezereye Costa do Sol, Rayon Sports yagarutse i Kigali mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu yakirwa n’abafana benshi cyane bari banayiteguriye ibirori bidasanzwe muri Stade ya Kigali i Nyamirambo. Iri joro ryaranzwe n’udushya twinshi turimo bamwe basinze kubera kwishimira iyi nsinzi , bimwe mu binyabiziga byakoze impanuka ,abatwara abagenzi kuri Moto batendekaga mu mihanda y’umujyi wa Kigali.
Reba amafoto atandukanye yaciye ibintu ku mbuga za interinete zitandukanye zirimo Facebook ,Instagram ndetse n’ahandi hatandukanye hashyirwa amafoto.