Print

Umukobwa ukomeje kugaragaza ko atewe ishema n’umusaza bakundana umurusha imyaka 33 akomeje kwibazwaho na benshi[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 20 April 2018 Yasuwe: 3417

Umukobwa uzwi ku izina rya Rahab Kimani ukomoka muri Kenya ubu akaba yibera muri Leta zunze ubumwe z’Amerika, akomeje gutangaza abantu benshi kubera urukundo akomeje kugaragaramo hamwe n’umusaza umurusha imyaka 33 y’amavuko.

Ubusanzwe uyu mukobwa afite imyaka 21, kuba akiri muto bigeze aha kandi akaba akundana n’umusanza ufite imyaka 54 ndetse bakaba banafite gahunda yo kuzakora ubukwe, bikomeje gutuma abantu benshi bamwamaganira kure ngo iby’uru rukundo rwabo byaba ari amarorerwa kubona umwana yakundana n’uwamubera sekuru.

Gusa hagati aho n’ubwo benshi bakomeje kugenda bamucyaha umunsi ku w’undi, ngo we iyo ari kumwe n’uyu musaza nibwo yumva umunyenga mu rukundo ndetse ngo anumva ariwe nshuti nziza y’ibihe byose kuva batangira kumenyana ku munsi wa mbere kugeza none.

Rahab Kimani wibera i Barnaget muri New Jersey yavuze ko yahuye n’uyu mukunzi we witwa , Joe Singiser ubwo bari bahujwe n’akazi bakoraga k’ubuganga muri uyu Mujyi bahuza urugwiro nyuma baza kwemeranya urukundo kuri ubu bakaba bageze n’aho bashaka kwereka inshuti n’imiryango yabo ibirori by’ubukwe.

Rahab aganira na Mail online yavuze ko akinda uyu musaza n’ubwo abantu batabyishimiye kubera imyaka iri hagati yabo. Benshi ntibishimiye uru rukundo kubera ko uyu musaza anasanzwe afite abandi bana yabyaranye n’umugore wa mbere kandi bakuru harimo n’umwe uruta uyu mukobwa.

Uyu mugabo nawe yavuze ko kuba yarisanze mu rukundo rukomeye n’umwana muto arusha imyaka myinshi, byamutunguye gusa ngo kubera uburyo amukunda byatumye afata umwanzuro wo kumukomeza nayombi akaba umukunzi we w’ibihe byose.


Comments

Munyemana 20 April 2018

Ngo abantu benshi bamwamaganira kure?? This world!! Ni ubwambere se babonye umugabo ukuze akundana n’umukobwa ukiri muto?? Bibaho cyane.Ni bande baryamana n’abakobwa kurusha abandi?Si ABASAZA bari "married"? Abasore barongora abakobwa bangana ni bangahe?Ni bake cyane.Ibi rwose ni ukwivanga.Please never meddle with others’affairs .Menya ko bariya basaza bazi "gutetesha" abagore bakiri bato.Ikibi kirimo imbere y’imana,nuko baryamana batarasezeranye.Ibyo bakora ni ubusambanyi kandi abasambanyi ntabwo bazaba mu bwami bw’imana.Kimwe n’abicanyi,abajura,abarwana,ababeshya,abarya ruswa,etc...Soma 1 Abakorinto 6:9,10.Ntacyo bimaze kwishimisha ukora ibyo imana itubuza,hanyuma ukazabura ubuzima bw’iteka.Ni ukugira ibitekerezo bigufi.