Print

Umwarimukazi yafashwe ari gusambana n’abanyeshuli be babiri mu modoka

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 20 April 2018 Yasuwe: 7607

Uyu mwarimukazi w’umusimbura yatahanye n’aba bahungu 2 umwe w’imyaka 17 undi wa 16 ahagarara mu nzira niko gutangira gusambana nabo gusa aza gufatwa atabwa muri yombi na polisi.

Uyu mukobwa yahamwe n’icyaha cyo koherereza aba bana amafoto ye yambaye ubusa byatumye abashora mu busambanyi ubwo bari bavuye ku ishuli.

Uyu mwarimu wagombaga gukatirwa igifungo cy’imyaka 6, yarekuwe n’rukiko ahanishwa igihano cy’imyaka 5 akora imirimo ifitiye abaturage akamaro nko gukubura imihanda n’ibindi.

Ababyeyi b’aba bana bababajwe n’uko uyu mwarimu atafunzwe ndetse bemeza ko aba bana ataribo bonyine yashoye mu mibonano mpuzabitsina.