Print

Agnes Masongange umwe mu bakobwa b’ikimero bakoresha imbuga nkoranyambaga yapfuye[AMAFOTO]

Yanditwe na: Muhire Jason 20 April 2018 Yasuwe: 6037


Umunyamideli ukomye mu gihugu cya Tanzania uzwi nka Agnes Masongange yitabye Imana kuri uyu wa Gatanu Taliki ya 20 Mata 2018 , mu bitaro bya Ngoma Hospital I Dar Es Salaam aho yararimo kwitabwaho n’abaganga b’inzobere.

Amakuru dukesha ikinyamakuru cya Tuko gikorera muri Kenya cyatangaje ko uyu munyamidelikazi yajyanwe mu bitaro bwa Ngoma mu ijoro ryo kuwa Kane Taliki ya 19 Mata ,kubera umuvuko mucye w’amaraso yarafite mu gihe ikinyamakuru cya Global Publishers gikorera muri Tanzania cyatangaje ko uyu mukobwa yitabye Imana kubera indwara ya typhoid ndetse n’umuvuduko mucye w’amaraso.

Umurambo wa Nyakwigendera Agnes wahise uvanywa mu bitaro bya Ngoma Hospital ujyanwa Muhimbili Hospital mu buruhukiro bwabyo.

Abahanzi batandukanye barimo Diamond , Harmonize ndetse n’abandi bifurije Agnes kugira iruhuko ridashira ndetse ko bifatanyije n’umuryango we.