Print

Bakame yasabye bagenzi be kwita ku mukino wa Kiyovu Sports

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 21 April 2018 Yasuwe: 1392

Ubwo Rayon Sports yageraga mu Rwanda ivuye gukora amateka muri Mozambike,Bakame yabwiye abanyamakuru ko nta mukino bagomba gutakaza ndetse bagomba kwitegura neza Kiyovu Sports kur iki Cyumweru.

Yagize ati “Nta mukino n’umwe tugomba gutakaza.kugeza ubu turiteguye kandi tugomba gutsinda umukino wa Kiyovu Sports.Ni ikipe ikomeye, ifite n’amateka ariko tugomba gukora ibishoboka byose tukayitsinda.Tugomba gukina nayo tutajejense kugira ngo tubashe kuyibonamo amanota 3.

Rayon Sports irahura na Kiyovu Sports kuri iki Cyumweru saa cyenda n’igice mu mukino w’umunsi wa 17 wa shampiyona y’u Rwanda AZAM Rwanda Premier League.