Print

Umwana w’imyaka 7 yishwe n’umwicanyi wamufashe ku ngufu amukuramo amaso

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 21 April 2018 Yasuwe: 2202

Uyu mwana witwa Purshotam Kumar yarimo akinira hanze y’urugo rwabo nibwo aba bicanyi baje baramushuka baramujyana mama we arimo gushaka ibyo kurya.

Uyu mwana wishwe ubwo yari kumwe n’ababyeyi be

Umubyeyi we yagize ati “Yari hanze ndi gushaka ibyo kurya,ndamuhamagara ngo yinjire mu nzu ambwira ko akiri gukina nta kibazo afite.Hashize umwanya nongera kumuhamagara ntiyansubiza,njya kumushaka hanze ndamubura.Nagerageje kubaza abaturanyi bambwira ko hari umuntu wamujyanye.”

Abapolisi bagerageje gukora iperereza ryafashe umugizi wa nabi witwa Sandeep Singh,wari usanzwe azwiho ibyaha byo gucuruza ibiyobyabwenge,kwiba no gufata ku ngufu abana.

Ababyeyi b’uyu mwana bababajwe n’urupfu rw’uyu mwana ubwo babonaga umurambo w’uyu mwana ariko bimwe mu bice by’umubiri we birimo amaso n’ururimi byaciwe n’uyu mwicanyi.


Comments

raya shamim 23 April 2018

nawe bamuche ibiche yachiye uyo mwana nta zongere