Print

Abagabo n’abagore bakubitiwe ku karubanda bagirwa intere bazira gusambana

Yanditwe na: Martin Munezero 21 April 2018 Yasuwe: 3717

Mu gihugu cya Endonesia, mu gace ka Banda Aceh abagabo batatu n’abagore batanu bashijwe gusambana n’ibindi byaha bisa nabyo barakubitwa benda gupfa bazira ko bishe amategeko y’idini rya Isilamu.

Nyuma y’aho aba bagabo 3 n’abagore bashinjwe icyaha cyo gusambana, ubuyobozi bw’intara bwabakatiye igihano kitoroshye cyo gukubitwa ibiboko mu ruhame nk’uko amategeko y’idini rya Isilamu abiteganya.

Aba bagabo batatu n’abagore batanu ngo bahamwe n’ibi byaha aho byagaragaye ko babikoze mu buryo butandukanye kandi bwose buganisha ku cyaha cy’ubusambanyi.
Mu buryo bifashishije bakora iki cyaha harimo kwerekana urukundo mu ruhame cyangwa kwaka serivise z’ubusambanyi binyuze kuri murandasi(internet).

Muri aba bashyizwe ku karumbanga bagakubitirwa mu ruhame barimo abagaragarizanyije urukundo mu ruhame yewe harimo n’abatse serivise ziganisha ku busambanyi bifashishije murandasi.

Igihano cyo gukubita ibiboko ni kimwe mu bihano bitangwa mu idini ya Isilamu cyane cyane muri Indonesia ku byaha birimo ubusinzi, ubusambanyi,ubutiganyi n’ubushurashuzi.