Print

Zari yatangaje ko Diamond yahaye umurage mubi Tiffa Dangote umwana wa mbere babyaranye

Yanditwe na: Martin Munezero 21 April 2018 Yasuwe: 19661

Zari Hassan nyuma yo gutandukana na Diamond yatangaje ko yazinutswe abagabo bose bo mu gihugu cya Tanzaniya binatuma atangaza ko Tiffa Dangote umwana wa mbere yabyaranye na Diamond atari umutanzaniya.

Zari watangaje ku mugaragaro ko atandukanye na Diamond hari tariki ya 14 Gashyantare 2018, yakomeje kugenda agaragaza ko Diamond ari umugabo udashobotse bitewe n’uko yari yaramubabaje. Ikiyongera kuri ibyo ni ukuntu Diamond yacaga inyuma Zari ngo nibyo byamubabazaga kurusha ibindi.

Ibyo byose nibyo byatumye Zari afata umwanzuro wo gutandukana n’umuhanzi Diamond. Nyuma yo gutandukana, Zari yagereranyije Diamond nk’umubyeyi wapfuye bitewe n’uko nyuma yo gutandukana Diamond atigeze aganira n’abana be kuri telephone cyangwa ngo abasure aho bari mu gihugu cya Afurika y’Epfo.

Zari kuri ubu yongeye kubura indi page mu binyamakuru, ubwo yavugaga ko Tiffa Dangote atari umwana w’i Tandale iwabo wa Diamond. Zari yanavuze ko Tiffa umwana we agorwa no gutandukanya R na L byatumaga Tiffa ahamagara mama we Zali mugihe yitwa Zari.Ibi ngo Tiffa akaba yarabikomoye kuri se Diamond Platnumz.