Print

Jokate wari umukunzi wa Ali Kiba yasezeranijwe n’umuvugabutumwa ko agiye kumurongora

Yanditwe na: Muhire Jason 22 April 2018 Yasuwe: 2031

Umuvugabutumwa ndetse akaba n’umubwiriza butumwa Emmanuel Mbasha yatangaje ko nyuma yuko ubukwe bw’ Ali Kiba bubaye ndetse akarongora Aminah bakundanye igihe gito nawe ko agiye kurongora Joketo wabenzwe n’ uyu muhanzi ndetse ko ubukwe bwe buzaba imboneka rimwe kuko buzaca kuri Televiziyo ya Wasafi ubusanzwe Diamond abereye umuyobozi mukuru.

Abinyujije kuri Instagram yabwiye Joketo ko bazakora ubukwe bw’ imboneka rimwe buzaca kuri televiziyo zitandukanye zirimo Wasafi .

Yagize ati” Ntugire ubwoba Imana nabwo yakuretse umushyitsi mukuru uzagusura muzaba muri imbona nkubone kuri televiziyo nka Wasafi”

Nyuma yo kuvuga ibi yahise ashyira hanze ifoto ari kumwe nuyu mukobwa mu iteraniro aho bari bahuriye.

Jokote uvugwa mu rukundo na Ali Kiba bakundanye mu mwaka wa 2015 nkuko ibinyamakuru bitandukanye byo muri Kenya bibivuga .